Urumuri n'umwijima (1) :

Umunsi umwe izuba ryahuye n'umwijima, riti «mbese nka we uba ushaka iki mu gihugu, ntuzi ko abantu bose bakwanga, ibintu byose bikugaya?
Impamvu yo kwibonekeza uyikura kuki?
wahura n'izuba nturive imbere?
Ibintu byose ni jye byifuza nijye bicikira, ni jye bikunda.
Ndatunguka byose bikampa impundu.
Inka zikahuka, umugenzi agafata inzira, umuhinzi akajya mu murima, inyoni zikabyuka.
Nka we se weguye ujya he?»

Umwijima uti «Shyuuuu!
Ibyo uvuze Zuba ubitewe n'iki?
Ugize ngo uranduta kandi ari jye waguhaye izina?
Iyo ntaba umwijima ni nde wari kumenya yuko uri izuba?
Ukwikuza kwawe kwaguhimbiye ikinyoma ngo ukundwa n'ibintu byose!
Jyewe ndakwanga, nanga abikuza, kandi n'ibintu byose birakwanga, kubera icyocyere cyawe cyabimaze kibibabura.

Uretse n'ibyo nta kintu kigukunda wampaho umugabo.
Niba utanyuzwe, cyo tujye kureba ikidukiranura umva ko wikuza ngo uranduta,
undutisha iki?
Ko ushaka abagenzi, ntariho bacyurwa na nde mu icumbi?
Abahinzi baruhuka gihe ki?
Si jye ubacanira indaro ngahemba abakozi, kandi nkabaruhurira bakaryama?
Ngo tugende turebe icyatumara impaka.»

Biragenda, umwijima ubona impyisi,
ubwira izuba uti «ndaguha abagabo batatu, uwo mu nyamaswa ni uyu.
Hasigaye uwo mu nyoni n'uwo mu bantu.
Cyo wa mpyisi we ntubere, niba ukunda izuba bivuge, niba kandi ari jye ukunda ubivuge.»

Impyisi iti «jye nikundira umwijima!»
Umwijima uti «ntakubwira Zuba yuko ukwikuza kwawe kwaguhimbiye ibinyoma! Uwo ni uwa mbere!»

Izuba riti «hoshi va aha nta rubanza rwo gucibwa n'impyisi!»

Biragenda bisanga igihunyira.

Umwijima uti «cyo na we nyoni dukize kandi imanza zacu ntiziruhije, ni ukwihitiramo.

Ari izuba ari jye, ukunda ikihe?» .../...

Ibikurikira murabisanga kuri paji (page)Urumuri n'umwijima (2) ...